Rucagu boniface biography of william

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
malTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Amacabiranya ya Rucagu ashyize Ruhengeri mu kangaratete

Rucagu ku ifoto ajya mu matwi Missioner Kagame ngo banoze umugambi wo kwibasira Abanyarwanda.

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
malTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Umugabo Rucagu Boniface akunze kwigaragaza cyane nk’umuntu ukorera FPR ndetse akayikorera kurusha Abayishinze. Byumvikane neza ko kuba umuntu yakwikundira ishyaka iri n’iri akarikorera uko abyumva nta kibazo byari bikwiye gutera. Ikibazo kivuka iyo ishyaka rikandamiza abaturage ku buryo bugaragara maze abantu bagakomeza kuriyoboka no kuritiza umurindi. Biba agahomamunwa iyo abashaka kurebwa neza bashyizeho umurava udasanzwe ndetse bakarusha ba Shebuja kumerera nabi abenegihugu. Umugabo Rucagu Boniface rero wo mu Ruhengeri akaba amaze kurembya abantu abatoteza ngo nibakorere kandi bavuge neza FPR abatabyemeye bagahimbirwa ibyaha bakajugunywa mu gihome.

Rucagu yatangiye kugaragaza kuyoboka kudasanzwe mu myaka yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi na FPR. Abamuzi bemeza ko na mbere ubwo yari muri MRND yajyaga atanga imisanzu rwihishwa muri FPR-INKOTANYI ikiri ku rugamba. Nyuma y’aho mu gihe yari umudepite mu nteko ishinga amategeko bamwe mu badepite b’Abatutsi bamubwiye ko ubutegetsi bwa Habyarimana yarimo bwakoze genocide. Rucagu yaje kuhagirira ikibazo gikomeye akizwa n’ijambo yavuze abwira Abanyaruhengeri ngo nibemere bayoboke rwose baratsinzwe. Iri jambo naryo bamwe barivuzeho byinshi ndetse bamwe berekana ko ririmo amacakubiri: ni ukuvuga ko u Ruanda rurimo abatsinze bagomba kuvuga rikijyana n’abatsinzwe bagomba gukoma amashyi. Perezida Kagame abwira Rucagu ati “ahubwo wowe wemeye kuyoboka ntako usa”. Aba amugabiye Ruhengeri.

Mu gihe Rucagu yari perefe wa Ruhengeri yahinze mu Banyaruhengeri ngo nibinjire muri FPR. Yatangiriye ku bacuruzi n’abanyemari abategeka ko bagomba kurahira kandi bagatanga imisanzu muri FPR. Bukeye kabiri abategeka gukingura imiryango ya business zabo bagaha FPR imigabane. Ng’uko uko FPR yinjiye mu micungire ya buri business ibaho mu Ruhengeri: mu itumanaho, mu mahoteli, mu gutwara abantu n’ibintu, mu ma restaurants,…abari basanzwe bifitiye umutuzo barawubuze kuko FPR aho imaze kwinjira ishaka gucunga byoze yewe n’ubwo yaba ifite imigabane itarenze 15%. Bamwe mu bacuruzi bahisemo guhombya vertical kugira ngo babone uko FPR ivamo. FPR nayo aho yabonaga hajemo igihombo yahitaga ibwira nyirubwite iti banza ukemure utubazo hanyuma tuzakorana nyuma.

Abandi bantu Rucagu yibasiye ni abize kandi badatinya kugaragaza ibitekerezo byabo. Umwe mubo Rucagu yigirijeho nkana ni Profeseri Faustin Musanganya wigishaga mu ishuri rikuru rya INES RUHENGERI ubu wirirwa azengurutswa mu magereza y’u Rwanda hejuru y’ibyaha Rucagu yamugeretseho ndetse agakomeza no kumukurikirana aho afungiye.

Musanganya Faustin ni muntu ki?

Yavukiye muri Commune ya Kidaho mu Ruhengeri. Arangije amashuri yisumbuye yagiye kwiga amakuru mu gihugu cy’Ububirigi i Louvain aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu ndimi. Nyuma y’amashuri yagarutse mu Rwanda akorera Letamu biro bishinzwe inyandiko mu nteko ishinga amategeko. Mu gihe cya Genocide Musanganya n’umuryango we kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bahungiye ubwicanyi bwa FPR mu gihugu cya Congo aza kugaruka ubwo impunzi zacyurwanga ku ngufu izindi zikicwa. Ku bw’amahirwe Musanganya yageze mu Rwanda amahoro ariko aho yari atuye i Kigali hari harigaruriwe n’abasirikare ba FPR. Musanganya yagiye ku isambu mu Kidaho maze atangira kwigishaindimi mu Iseminari ntoya Gatulika ya Nkumba. Uretse kwigisha indimi Musanganya yigishaka imikino njyarugamba( Karate) mu kigo cy’abasirikare cyo mu Ruhengeri. Yaje gukora umushinga Forum nonsteroidal Organisations Rurales(FOR) wari ugamije guteza imbere abahinzi borozi ba Ruhengeri na Gisenyi. Uyu mushinga watewe inkunga na Ambassade y’Ubuholandi bituma utera imbere vuba. Aha rero niho yatangiye kugirana ikibazo somebody Rucagu. Rucagu yashakaga ko nta wundi muhutu mu Ruhengeri uvugwa atari phenomenon. Ikindi yashatse guhatira Musanganya kujya muri FPR ariko aramuhakanira. Icyakurikiyeho ni ukumushinja ingengabitekerezo ya genocide ngo umushinga awe ntuha akazi Abatutsi. Musanganya yisobanuye yerekana ko umushinga ukorana n’Abahinzi borozi bose muri Ruhengeri na Gisenyi ko nta muntu wigeze abuzwa amahirwe ye organisation ni uko ari Umututsi.

Byaje gukomeza ariko Rucagu ahora ahonda agatoki ku kandi ngo kuko Musanganya yavuganaga n’Abazungu b’Abaholandi. Mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa kane ubwo hibukwaga jenoside yakorewe Abatutsi ahitwa Gikwege muri Muhoza (Ruhengeri)mu gihe abantu bagendaga batanga ibitekerezo kuri jenoside n’uburyo babona ingaruka zayo zakumirwa, Faustin Musanganya yatanze igitekerezo ko jenoside yagombye guhama Leta niba hagaragaye ko yayiteguye. Iki gitekerezo rero Rucagu yacyuririyeho ashumuriza Musanganya ubucamanza, icyaha kiba ingengabitekerezo ya jenoside ngo Musanganya yashatse kuvugira abakoze jenoside. Ng’uko uko Musanganya Faustin bahise bamutambikana.

Mu gihe itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside ryagaragaraga ko ridasobanutse (kubera ko ryashyizweho n’ubutegetsi budasobanutse) Musanganya Faustin n’abandi bafunzwe n’iryo tegeko ntacyo Leta yabageneye. Cyakora Rucagu we yatekereje ko Musanganya ashobora kuzasubirishamo urubanza agafungurwa. Niko kumuteza za maneko muri gereza aho yari afungiwe maze si ukumutesha umutwe karahava. Muri gereza bamushinje gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi hamwe n’amashyaka akorera hanze. Bamushinje ko yavuganaga n’abarwanya Leta akoresheje telephone mobile ibi bituma bahora bamuzengurutsa mu magereza y’u Rwanda: Ruhengeri, Gisenyi, Kigali,…Hagati aho ibikorwa by’ubucuruzi bya Musanganya Faustin harimo na Hoteli yarimo yubaka byarahagaze ngo ni uko yanze kumvira Rucagu ngo ajye muri FPR. Ng’iyi impamvu nyamukuru y’akarengane ka Profeseri Musanganya.

Umwanzuro.

Abantu bazi guhakirizwa byaba byiza bagiye bihakirwa ariko ntibahitane roho z’inzirakarengane. Rucagu an important person nyuma yo kuva ku buyobozi wa Ruhengeri yashatse kwiyerekana nk’umuvugizi w’Abahutu bo mu Ruhengeri. Benshi baricecekeye ariko baramuhigira kuko ibyo abakorera atari byiza. Ubwo Rucagu amaze iminsi avuze ko agiye kubwira Abahutu bagasaba imbabazi Abatutsi, mwitege ishyano rigiye kugwira Abanyaruhengeri kuko amacabiranya ya Rucagu ateye ishozi kandi agiye gushyira Ruhengeri mu kangaratete.

 

This door was posted in News, Politics very last tagged Boniface Rucagu, Faustin Musanganya, Apostle Kagame on by Chaste Gahunde.